RULINDO: URUKINGO RWA COVID 19 RWATANGIYE GUHABWA ABARI MUNSI Y'IMYAKA 18
Mu Gushyingo 2021, u Rwanda rwatangiye icyiciro cyo gukingira COVID-19 mu buryo bwagutse abari munsi y’imyaka 18. Mu Karere ka Rulindo, hakaba harimo gukingirwa abantu bafite imyaka 17 kugera ku myaka 12. nk'uko byatangiriye n’ahandi mu Gihugu.
Gahunda kandi yo gukingira abantu bakuru iracyakomeje, Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC kikaba cyaratangaje ahantu hemewe hatangirwa urukingo rwa Covid-19. Aho ni ku kigo cy’urubyiruko cya Shyorongi, Ikigo cya Nyabyondo ndetse no ku bigo nderabuzima byose byo mu karere.
Aba bakiri bato by’umwihariko barakingirirwa ku bigo by’amashuri mu gihe abakuru bo bakomeza kugana ibigo byatangajwe haruguru, yaba ari abikingiza urukingo rwa mbere ndetse n’urwa kabiri.