RULINDO: Minisiteri y'ubuzima irashima umuhate w'abajyanama b'ubuzima mu kurwanya igituntu

Umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara y'igituntu usanze u Rwanda rwishimira intambwe ikomeye yo guhashya igituntu., aho ruza ku isonga mu karere ka Afurika y'Uburasirazuba mu kugira ibipimo byiza bitanga icyizere cyo kuzagera ku ntego yo guhashya igituntu burundu. U Rwanda kandi rugaragaza umuhate mu gushyira mu bikorwa ingamba zo kurwanya igituntu. Abajyanama b'ubuzima nibo bigaragara ko bagize uruhare runini mu guhashya iyi ndwara. Minisiteri y'ubuzima ishyira uruhare rwabo ku gipimo cya 27,6% cy'ibikorwa byose byakozwe ku rwego rw'igihugu mu gukumira no kurwanya indwara y'igituntu mu mwaka w'ingengo y'imari ushize wa 2021-2022.

Ibikorwa b'abajyanama b'ubuzima byibanze ahanini ku gushishikariza abaturage kwisuzumisha igituntu, cyane cyane igihe bagaragaza ibimenyetso by'igituntu, banakurikirana kandi abanduye iyi ndwara mu buryo bafatamo imiti, bakanakurikirana imibereho y'imiryango irimo urwaye igituntu kugirango babigishe kwirinda  ndetse no kwita ku wanduye. Mu myaka itatu ishize u Rwanda rwesheje agahigo ko kuvura ku buryo bwuzuye abagera kuri 88,8% mu banduye igituntu ndetse na 97,5% mu bari barwaye igituntu cy'igikatu.

Kuri uyu wa 24 Werurwe 2023, Minisiteri y'ubuzima mu Rwanda yashimiye by'umwihariko umuhate w'abajyanama b'ubuzima bo mu karere ka Rulindo bakurikiranaga cyane cyane abakora ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro n'imibereho y'imiryango yabo kuko bari mu bafite ibyago byo kwandura iyi ndwara n'izindi zibasira imyanya y'ubuhumekero.

Igikorwa cyo gushyikiriza ishimwe aba bajyanama b'ubuzima cyabanjirijwe n'icyumweru cy'ubukangurambaga mu guhashya igituntu bwakozwe by'umwihariko mu duce dukorwamo ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu karere ka Rulindo aho aba bajyanama b'ubuzima bafatanyije n'inzego z'ubuvuzi mu Bitaro bya Rutongo begereje abaturage serivisi zisuzuma igituntu kugirango bafashwe kwisusumisha ku buryo buhoraho. Ibi bifasha mu ngamba yo kwivuza kare, no kurinda ikwirakwira ry'indwara y'igituntu ndetse n' imfu zigikomokaho.