RULINDO: JOLLY WAVUKANYE AMAGARAMA 600 YATASHYE IWABO MU MURYANGO

Taliki ya mbere Kamena, uruhinja rw’amezi atandatu rwavukiye mu Bitaro bya Rutongo mu Karere ka Rulindo, ruvuka rufite amagarama 600. Iyi nkuru yari iteye impungenge ku bakora ubuvuzi ndetse n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Rutongo. “Byari bigoye kubona aho gutabaza mu bindi bitaro bikuru kuko wasangaga naho huzuye impinja nyinshi nazo zavukanye ibibazo bitandukanye, nuko ibitaro bya Rutongo byiyemeza kumurera mu bushobozi bushobozi buke Buhari” nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru w’ibitaro.

Hari benshi  bakekaga ko umwana atazabaho, n’umuryango we ufite ubwoba, Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Rutongo bishimira cyane ababyeyi b’uyu mwana batacitse intege. Dr Aime Patrick Ntihabose atangaza ko mu bihe nk’ibi bikomeye hari ababyeyi bahitamo guhunga bagatererana umwana n’ibtaro. Ati “nyamara tuba tubakeneye cyane kugirango umubyeyi bite ku isuku y’umwana ndetse no kumwonsa” yongeraho ati “birumvikana ntashobora kumukoraho n’intoki cyangwa kumwonsa n’ibere ahubwo tumugabura amashereka nyina yakamye dukoresheje agaheha gatoya kabugenewe.

Mu gihe cy’amezi atatu, umwana yakimaze ari mu byuma bimwongerera ubushyuhe kuko umubiri we nta binure wavukanye byo kumushyushya, ndetse mu minsi ya mbere imashini zabugenewe nazozimufasha guhumeka kuko ibihahabye nta bushobozi buhagije biba bifite. Muri icyo gihe cyose  kandi uruhinja ruba rugomba gufata imiti ya “Antibotics” imwongerera ubwirinzi bw’indwara kuko nabwo yari afite. Aha niho hari akazi gakomeye k’abaganga bahoza ijisho kuri uyu mwana. Dr Ntihabose avugako babonye n’ubufasha bw’umuganga wo mu Bitaro bya Kanombe ; “Dr Agnes Mukaruziga asanzwe ari impuguke mu buvuzi bw’abana, aza gusura ibitaro nka gatatu mu kwezi mu rwego rwo kutwongerera ubumenyi ; ndetse yakomeje kutugira inama nyinshi akurikije ibipimo by’ubuzima n’impinduka za buri munsi z’uyu mwana."

Nyuma y’iminsi ibiri gusa umwana yatangiye kongera ibiro ku buryo bugaragara, umubyeyi akomeza kumwitaho ariko amashereka aba makeya, abakozi bose b’ibitaro nabo bashyiraho uruhare rwabo ;bakamugurira amata yabugenewe yitwa France-Lait n’ibindi bikoresho by’isuku kugeza ageze igihe cyo gutaha kuko biba bihenze. Uko gushyira hamwe kwagize uruhare runini mu kuba uyu mwana agejeje ku kilo n’amagarama 800, ari muzima ahumeka neza, arya, anywa, yituma ndetse mu gihe hakonje yakanongererwa ubushyuhe n’umubyeyi we amushyira mu gituza mu buryo bwa Kangaroo (Kangaroo Mother Care). Umubyeyi akaba nabyo yarabyigishijwe n’abanganga.

Mbere yo gutaha, umubyeyi wa Jolly yatangaje ko yishimiye uburyo abakozi b’Ibitaro bya Rutongo by’umwihariko abaganga bashinzwe impinja uburyo bamwitayeho, ndetse n’ibyo bamwigishije mu bijyanye no kwita kuri uyu mwana, nko kumushyushya, kumukorera isuku, no kumugaburira bikwiye kandi akazakomeza kumwitaho gutyo ageze mu rugo. Yemeza ko yahawe inama zihagije ku buryo n’umwana igihe cyose yagira ikibazo yahita agaruka kwa muganga. Ati “niboneye ko byose bishoboka gihe umwana umwitayeho, ukamugaburira neza, ukamugirira isuku kandi ukamurinda imbeho, nibwo butumwa nabwira ababyeyi bose kuko nanjye nkibibona nagize ubwoba. Ariko ubu mfite ikizere gihagije.” Ibitaro bya Rutongo byiyemeje gukomeza gukurikiranira hafi uyu mwana buri munsi kuko ari ngombwa kumubungabunga kugeza byibuze igihe azaba atangiye kurya ndetse n’ubudahangarwa bumaze kuzura. Umuyobozi w’Ibitaro bya Rutongo Dr Patrick Ntihabose atangaza ko byabaye isomo n’ikizere ko kwirinda imfu z’impinja bishoboka cyane izituruka ku mpamvu zashoboraha kwirindwa. Ati” niyo ntego OMS na Minisiteri y’Ubuzima baduhaye kandi niba niba Ibitaro nk’ibi by’akarere byarabikoze n’ahandi hose birashoboka.”