RULINDO: BARASABWA KUNOZA ISUKU N'IMIRIRE KU BURYO BUHORAHO

Iki gikorwa cyo gukangurira buri wese kubungabunga ubuzima bw’umubyeyi n’ubw’umwana  cyatangiye ku wa 15 Ugushyingo 2021 mu Rwanda hose, by’Umwihariko mu karere ka Rulindo abitabiriye iki gikorwa bakaba barahawe inyigisho z’uburyo bwo kunoza imibereho y’umuryango cyane cyane ubuzima bwiza ku babyeyi n’abana.

Ubutumwa bw’ingenzi bwibanda ku kamaro ko kuboneza urubyaro, kuvugurura imirire y’abagize umuryango ndetse no kugira isuku. Bwatanzwe n’abakozi bashinzwe ibikorwa by’ubuvuzi mu karere ka Rulindo baturutse mu Bitaro bya Rutongo.

Umuyobozi w’Ibitaro Dr. NTIHABOSE Aime Patrick niwe wayoboye ibi biganiro n’inyigisho z’iyo cyumweru. Abaitabiriye inyigisho basabwa iteka kugira isuku ihoraho, kunoza imirire ndetse ababyeyi bakibuka kuboneza urubyaro kugirango byose bigerweho “kuko ariryo shingiro by’imibereho myiza y’umuryango” nk’ uko byashimangiwe n’Umuyobozi w’ibitaro bya Rutongo.

Abitabiriye ubukangurambaga bw’iki cyumweru bahawe n’ibinini by’inzoka na Vitamine A ifasha mu mikurire y’abana ndetse banibutswa ko abajyanama b’ubuzima, abavuzi b’ibigo nderabuzima ndetse n’ab’ibitarto bazakomeza kubaba hafi bakabafasha mu bibazo byose bazagira.