Rulindo: Abana babiri bariye inzoka bayitiranyije n’ifi
Umwana umwe w’imyaka ine hamwe n’umuvandimwe we w’imyaka irindwi batuye mu Mudugudu wa Rukore mu Kagari ka Kajevuba mu Murenge wa Ntarabana, biravugwa ko ku wa Kabiri w’iki Cyumweru bagaburiwe inzoka na mugenzi wabo w’imyaka icyenda, ababwira ko ari inyama z’ifi yokeje.
Umwe mu baturanyi b’aba bana waganiriye na IGIHE yavuze ko kuri ubu bamerewe nabi cyane aho barwariye mu bitaro bya Rutongo.
Yagize ati “Bamaze kuzirya bahise bafuruta umubiri wose batangira no kuribwa mu nda ni ko guhita babajyana ku bitaro bya Rutongo. Ubu bamerewe nabi cyane.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ntarabana, Mutuyeyezu Émilien, yatangarije IGIHE ko amakuru y’uko aba bana bariye inzoka nawe yayamenye.
Yagize ati “Ayo makuru natwe twarayamenye ko hari abana babiri bo mu mudugudu wa Rukore baba baragaburiwe inyama z’inzoka n’undi w’imyaka icyenda kandi ko we izo nyama ataziriye ariko kugeza ubu nta gihamya cya muganga turabona.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko yaraye agiye gusura aba bana aho bari barwariye agasanga bajyanwe ku bitaro bikuru.
Ati “Ku wa Kabiri umubyeyi wabo yari yahise abajyana ku Kigo Nderabuzima cya Kajevuba, ariko ku mugoroba nagiye kubasura nsanga bamaze kubohereza ku bitaro bya Rutongo kuko akana gato kari kamerewe nabi.”
Uyu muyobozi yavuze ko basabye polisi gukora iperereza ngo hamenyekane niba koko aba bana baragaburiwe inyama z’inzoka, hanamenyekane icyatumye uyu mwana azibagaburira.
Ababyeyi bagiriwe inama ko bakwiye kuba hafi y’abana babo bakamenya n’ibyo bariye, kandi bakibuka gutangira amakuru ku gihe dore ko ngo inkuru y’ibyabaye kuri aba bana itahise imenyekana.
Twifuje kumenya icyavuye mu bizamini byafashwe n’abaganga ntibyadukundira kubera ko Umuyobozi w’Ibitaro bya Rutongo atigeze yitaba telefoni inshuro zose twamuhamagaye.