Abaturiye ikibaya cya Bugarama barishimira ko basigaye bagera ku bitaro bya Mibilizi nta nkomyi

Abaturage b'imirenge y'ikibaya cya Bugarama mu karere ka Rusizi bari bamaze igihe kirekire bavuga ko kugera ku bitaro bya Mibilizi urembye cyangwa umugore uri ku nda ari urupfu mu rundi kubera umuhanda wa Mashesha-Mibilizi wari warangiritse bikabije kugeza n'aho wateraga imfu z'ababyeyi bari ku nda n'abo bagiye kwibaruka, bamwe bakinubira kubigana igihe bahoherejwe kubera kubura aho banyura, bigera n'aho ucikamo kabiri kubigeraho bigasaba kuzenguruka kaburimbo yose Bugarama-Kamembe, barishimira ko cyakemutse babigeraho nta nkomyi.

Munkuru ya Bwiza.com ibatabariza yasohotse ku wa 10 Gashyantare 2020 yari ifite umutwe ugira uti: "Abaturiye ikibaya cya Bugarama ntibakibasha kugera ku bitaro bya Mibilizi", bari bagaragarije iki kinyamakuru impungenge baterwaga n'uyu muhanda wari usigaje akantu gato cyane ngo ucikemo kabiri burundu,izari zikomeye kurusha izindi nk'uko babivugaga, ngo zari iz'uko batari bakibasha kugera ku bitaro bya Mibilizi byari bisanzwe bibitaho ngo bivuze igihe barwaye, cyangwa umugore uri ku nda wahoherejwe abashe kugerayo abyare neza nta bindi bibazo agize, cyane cyane ko ubuyobozi bunyuranye bwari bwaragiye bubizeza ikorwa ryawo bigahera mu magambo.

Ndizeye Judith wo mu murenge wa Gitambi yari yagize ati: "Sinzi niba hari umuyobozi muri MINISANTE wari bwamanuke nk'igihe cy'imvura ngo arebe agahinda kacu kavuzwe igihe kirekire twabuze udukemurira ikibazo,ariko ubu bwo birarenze kuko na moto ntizikihanyura zitinya kubatura mu mugezi uri aho wacikiye. Nk'umugore uri ku nda we ntaba azi niba apfa cyangwa akira igihe ikigo nderabuzima kimwohereje kubyarira ku bitaro 1 Mibilizi."

Mugenzi we Mukamunazi Josépha na we yari yagize ati: "Turahangayitse cyane. Umwaka ushize umuturanyi wanjye wo mu mudugudu wa Nyakivomero,akagari ka Mashesha,yishwe n'inda, kuko yageze ku kigo nderabuzima cya Mashesha bisaba ko yihutanwa ku bitaro bya Mibilizi,kubera kumuzengurukana kaburimbo yose bamugejejeyo we n'uwo yari agiye kubyara byarangiye.

lyo umuhanda uba ukoze yari kugerayo mu minota itarenga 30 akabaho n'uwo atwite. Tekereza rero Nk'uzava Nyabitimbo na Nyakabuye imibabaro bagira."

Uretse aba, n'umuyobozi w'ikigo nderabuzima cya Mashesha Ndagijimana Gervais, mu mvugo itabaza, yavugaga ko ari ikibazo gikomeye cyane Leta yagombaga kwihutira gukemura, cyane ko byabaga mu bigo nderabuzima 6 byose byo muri kiriya gice nta na kimwe cyagiraga imbangukiragutabara,zose zarindaga guturuka ku bitaro, akaba yaremezaga ko imfu zishoboka cyane igihe kitakemurwa vuba.

Uwari umuyobozi w'aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage,Nsigaye Emmanuel na we agaragaza ko n'akarere uriya muhanda wari ugahangayikishije cyane,ariko ko biteguraga kuwutsindagira ngo ube nyabagedwa.