5000 BARWAYE ISHAZA RYO MU JISHO BAGIYE KUVURWA KU BUFATANYE BW'INGABO Z'IGIHUGU NA MINISITERI Y'UBUZIMA

Kuri uyu wa kane, Minisitiri w'Ubuzima, Dr Sabin NSANZIMANA yatangije ku mugaragaro gahunda yo kuvura indwara y'ishaza ryo mu maso. Iyi gahunda ya "Nanjye Nibonere ibyiza U Rwanda rwagezeho," izagera mu turere 30 twose tw'u Rwanda. . Abarwaye ishaza bose n'izindi ndwara z'amaso bazavurwa ku bufatanye bw'Ingabo z'igihugu, Polisi na Ministiteri y'ubuzima. 

Ministitiri w’Ubuzima Dr Sabin NSANZIMANA yashimye uruhare abajyanama b’ubuzima bagize mu gukusanya amakuru y’aba barwayi kugirango bazabone ubuvuzi. Abarwayi 5000 nibo bamaze kubarurwa nk'abazavurwa ishaza muri iyi gahunda, Bose bazavurirwa ku bitaro bitandukanye hirya no hino mu Rwanda. Abasaga 50 bambere bageze ku bitaro bya Rutongo ku gicamunsi cyo ku wa gatatu w’iki cyumweru. Kalinda Salas na bagenzi be bavuga ko banyotewe no kongera kureba abuzukuru babo ndetse na Perezida wa Repubulika.

Iki gikorwa cy’ubuvuzi bukorwa n’ingabo z’u Rwanda cyari kimenyerewe ku izina rya "Army week" cyongerewe  ubushobozi kikaba gihuza  inzego z'umutekano kandi kigakorwa mu buryo buhoraho, yibanda ku buvuzi bw'indwara zinyuranye. ndetse no gufasha abatishoboye. Mu bindi bikorwa by’iterambere. Brig. Gen Prof John Nkurikiye Umugaba w’ingabo wungirije ushinzwe Ubuvuzi yavuze ko muri 2009 aribwo RDF yatangije ibikorwa by’ubuvuzi biza kwaguka igenda ifatanya n’izindi nzego inatanga amahugurwa ku baforomo n’abaganga muri buri karere kugira ngo serivise z’ubuvuzi bw’amaso zirusheho gutangirwa ku rwego rw'akarere.

Minisitiri w'Ubuzima kandi yashimye ubufatanye bw'Imiryango yita ku buvuzi nka RIIO na Onesight bazamuye ireme ry'ubuvuzi bw'amaso, bongera ubumenyi bw'abaganga, ibikoresho ndetse n'ikranabuhanga rikenewe mu kuvura amaso. Ubu ibitaro byose b'uturere bikaba bifite ubushobozi bwo kuvura amaso ndetse kugeza no kugutanga indorerwamu zayo.